Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye yibukije abarangije amasomo mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda ko bagiye guha serivisi abantu bo mu ngeri zinyuranye barimo abeza n’ababi.
Yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena mu muhango wo gusoza amasomo ku banyeshuri 32 baturutse mu bihugu 5 byo muri Afurika ; Kenya, Namibia, Somalia, Sudan y’Epfo n’u Rwanda basoje amasomo yo ku rwego rwo hejuru bari bamaze umwaka bahabwa mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riri mu Karere ka Musanze.
Muri aba 32 basoje aya masomo, harimo Abanyarwanda 25 bakora mu nzego z’umutekano, bakabamo kandi 27 bahawe impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza.
Minisitiri Johnston Busingye yavuze ko iri shuri kuva ryashingwa muri 2012 rikomeje gutanga amahugurwa afasha u Rwanda n’ibindi bihugu biyitabira gutanga serivisi nziza.
Yasabye abarangije kujya gukorera abaturage bo mu bihugu byabo kuko inzego bazakorera zifite inshingano zo gukorera abaturage.
Yagizi ati “Mwese muri abayobozi n’abanyamwuga, ndizera ko ubu mwiteguye guha serivisi abaturage. Imiterere y’abaturage mugiye gukorera barimo abeza, ababi, abahuzagurika ndetse n’abatazwi.”
Yavuze ko kumenya no kumva imiterere y’ibihugu byabo ndetse n’akarere n’imiterere y’umutekano ku Isi bibasaba kuzakoresha amategeko mu gukemura ibibazo bihari.
Yavuze ko amahugurwa n’amasomo bahawe bimemerera kuzatanga umusanzu wo gukemura ibyo bibazo byo kubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi bakabikorana imyitwarire myiza.
UKWEZI.RW