AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mubarakh Muganga yahawe ipeti rya Lt.General ahita agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka

Mubarakh Muganga yahawe ipeti rya Lt.General ahita agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka
5-06-2021 saa 08:33' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2383 | Ibitekerezo

Gen. Mubarakh Muganga wari ufite ipeti rya Major General, yazamuwe ahabwa ipeti rya Lt. General ahita anagirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Bikubiye mu itangaro rya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, ryatangaje ko Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yakoze impinduka mu buyobozi bw’ingabo z’u Rwanda.

Muri izo mpinduka harimo kugira Gen Mubarakh Muganga Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka nyuma yo kumuzamura mu mapeti agahabwa ipeti rya Lt. General avuye kuri Maj. General.

Gen. Mubarakh Muganga wari usanzwe ayobora Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, yasimbuye kuri uriya mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka asimbuye Lt General Jean Jaques Mupenzi na we wahinduriwe imirimo kuko yagizwe Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere.

Lt General Jean Jaques Mupenzi na we yasimbuye Maj. General Emmanuel Bayingana na we wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA