Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Dr Edouard Ngirente yasabye ihuriro rya polisi mpuzamahanga guhagurikira ibibazo bibangamiye uburenganzira bwa muntu n’ iterambere ry’ ibihugu.
Yabisabye ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga ya INTERPOL iteraniye I Kigali kuva kuri uyu wa 5 Gashyantare 2019.
Minisitiri w’ Intebe yishimiye ko iyi nama ya INTERPOL yongeye kubera mu Rwanda nyuma y’ iya 84 yahabereye muri 2015 avuga iyi nama ari umwanya wo kuganira ku ngamba zo guhashya ibyaha.
Yavuze ko muri iki gihe isi yugarijwe n’ ibibazo by’ iterabwoba atanga ingero ku bitero by’ iterabwoba bica inzirakarengane muri Kenya, Somalia na Nigeria, yongeraho ko iki kibazo kimwe n’ ikibazo cy’ icuruzwa ry’ abantu bibangamira uburenganzira bwa muntu bwo kwishyira ukizana.
Edouard Ngirente yavuze ko ikibazo cy’ amafaranga akurwa muri Afurika akajya kubitswa ku makonti yo hanze mu buryo bunyuranyije n’ amategeko ari imbogamizi ituma Afurika itagera kuri gahunda z’ iterambere.
Yagize ati “Komisiyo y’ Umuryango w’ Abibumbye muri Afurika , igereranya ko miliyari 50 z’ amadorali y’ Amerika zikurwa muri Afurika zikajyanwa ku makonti yo hanze mu buryo bunyuranyije n’ amategeko ku mwaka. Guhagarika izi mbogamizi no kuzikumira birihutirwa kugira ngo imikoranire yo kurwanya ibyaha mu bihugu igerweho. Nta gihugu cyakwishoboza uru rugamba dukeneye imiryango yo mu turere ikomeye no ku rwego mpuzamahanga”
Dr Ngirente yavuze ko iyi nama ari umwanya yo gufata izindi ngamba mu gukaza umutekano no gushimangira izisanzweho ashyimira Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB na INTERPOL barayiteguye.