AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Konti ya Polisi y’u Rwanda kuri Twitter yagize ikibazo

Konti ya Polisi y’u Rwanda kuri Twitter yagize ikibazo
18-12-2020 saa 11:53' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 4361 | Ibitekerezo

Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwa Polisi y’u Rwanda rwavuye ku murongo, hatangazwa ko abakeneye kurukoresha baraba bakoresha konti y’Umuvugizi wa Polisi mu gihe icyo kibazo kitarakemuka.

Iki kibazo cyabayeho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020, ubwo abashakisha amakuru kuri uru rukuta rwa Polisi [@Rwandapolice], bageragezaga kurufungura bakabwirwa ko rutabaho.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera yatangaje ku rukuta rwe rwa Twitter ko abakeneye amakuru bazajya babariza ku rukuta rwe ndetse n’ibindi birebana na Polisi y’u Rwanda byose niho biraba bitangarizwa.

Ati “Konti ya Polisi ku rubuga rwa Twitter (@Rwandapolice) kuri ubu ntirimo gukora, abafite ibibazo cyangwa bashaka kuduha amakuru babinyuza kuri iyi konti @RNPSpokesperson. Murakoze.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA