AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kizito Mihigo uherutse gufatirwa ku mupaka ashaka kujya mu mitwe irwanya u Rwanda yiyahuye

Kizito Mihigo uherutse gufatirwa ku mupaka ashaka kujya mu mitwe irwanya u Rwanda yiyahuye
17-02-2020 saa 10:26' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 12066 | Ibitekerezo

Umuhanzi Kizito Mihigo wari umaze iminsi micye atawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gushaka kwambuka umupaka mu buryo budakurikije amategeko ndetse n’icyaha cya ruswa, yiyahuriye muri kasho aho yari afungiye nk’uko byemejwe na Polisi y’u Rwanda.

Itangazo rya Polisi y’u Rwanda ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera, rivuga ko Kizito Mihigo wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Remera, yasanzwe yiyahuye mu masaha y’urukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020.

Iri tangazo rivuga ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane icyatumye Kizito Mihigo yiyahura.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA