Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe butangaza ko bwataye muri yombi abantu 46 binyuze mu bugenzuzi bugamije kureba ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zashyizweho hagamijwe kwirinda ikwirakiwira ry’icyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.
Muri aba bantu 46 bafashwe barimo abacuruza utubari, abacuruza ibintu byemewe muri ibi bihe ariko barengeje amasaha yagenwe ndetse n’abandi baturage.
Umuturage wo mu gasanteri ka Nyakarambi kari mu Murenge wa Kagina yabwiye UKWEZI ko hari umuntu basanze mu iduka amasaha yarenze [hari nka saa yine z’ijoro] noneho ngo bajyana nyiri iryo duka ariko umukiriya bamusigamo afungiranye.
Bigeze mu gitondo abaturage baje muri ako gasanteri ka Nyakarambi nibwo bamenye ko muri iryo duka harimo umuntu barebye basanga ni umugabo wafungiranywemo ariko ngo Umuyobozi w’Umurenge yavuze ko ataramufungurira.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald yavuze ko ubwo iri genzura ryakorwaga ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nawe yari ahibereye ariko atigeze amenya ko uwo muturage yasigaye afungiranye muri iryo duka.
Mu kiganiro yahaye UKWEZI, yavuze ko aba bantu bafashwe ari abakomeje kurenga ku mabwiriza yashyizweho bagacuruza utubari ndetse n’abandi barenza amasaha yagenwe kandi bakabikora babizi ko bitemewe.
Yagize ati “ni abantu bashaka gucuruza utubari bagamije gushaka indonke kandi baziko bitemewe. Dukomeje kubasaba kubahiriza amabwiriza yatanzwe n’inzego arimo ko utubar tutemerewe gukora.”
“Abaturage bose bazi ayo mabwiriza yashyizweho, ababikora babikora babizi ko bitemewe.”
Yakomeje avuga ko no mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu hari abandi bamaze gufatwa bari bihishe mu kabari banywa inzoga kandi bitemewe.
Kuri uyu muturage bivugwa ko yafungiranywe mu iduka, Meya Muzungu yavuze ko nawe ubwe yari ahibereye ariko atamenye niba uwo yasigayemo kuko ubwo bari bari muri ubwo bugenzuzi hari umucuruzi wavuze ko asigaye afungiranywe baragaruka baramufungurira.
Yakomeje agira ati “Ni abantu badashobotse, ahubwo hari umuntu wari wihishe mu iduka rye abonye dufunze arasakuza turagenda turamufungurira. Uwo niba akirimo mwamuha numero yanjye akampamagara tukagenda tukamufungurira ariko n’iryo duka ryo rirafungwa burundu.”
Ubwo twateguraga iyi nkuru hari amakuru twamenye avuga ko uyu musore yaje gufungurirwa arasohoka ajyanwa ahafungiye abandi kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyakarambi.