Polisi y’Iguhugu yatangaje ko yarashe abantu bari bari mu itsinda ry’abantu bambutsaga ibiyobyabwenge aho bivugwa ko babiri muribo bari abo mu Nkambi ya Mahama bahise bahasiga ubuzima.
Ibi byabaye ahagana saa cyenda n’igice zo mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2020, mu Murenge wa Mahamga, Akarere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.
Polisi y’Igihugu yatangaje ku rukuta rwa Twitter ko abarwashwe bari bari mu istinda ry’abinjizaga ibiyobyabwenge basanzwe babyambukiranya umugezi w’Akagera.
Yagize iti “Kuri uyu wa Gatandatu mu rucyerera ahagana saa cyenda n’igice ubwo abashinzwe umutekano bari ku irondo mu Murenge wa Mahama, mu Karere ka Kirehe barashe ku itsinda ry’abinjizaga ibiyobyabwenge mu gihugu bambukiranya umugezi w’Akagera.”
Polisi y’u Rwanda ikomeza ivuga ko babiri muri bo bahasize ubuzima nyuma biza no kumenyekana ko ari impunzi zo mu nkambi ya Mahama.
Kuri uyu wa Gatandatu mu rucyerera ahagana saa cyenda n'igice ubwo abashinzwe umutekano bari ku irondo mu Murenge wa Mahama, mu Karere ka Kirehe barashe ku itsinda ry'abinjizaga ibiyobyabwenge mu gihugu bambukiranya umugezi w'Akagera.
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) July 4, 2020
Inkambi ya Mahama yashinzwe muri Mata 2015 ubwo impunzi z’Abarundi zakomezaga kwisukiranya zihunga umutekano muke wari mu Burundi icyo gihe, wakajije umurego ubwo Perezida Nkurunziza yashakaga kwiyamamariza indi manda.
Kugeza ubu abaturiye Inkambi ya Mahama bayita Umurenge wa 13 wavutse mu Karere ka Kirehe, kuko yagiye igezwamo ibikorwa remezo n’izindi gahunda Leta y’u Rwanda igenera abaturage bayo zikajyana n’ubufasha bwa UNHCR.
UNHCR Rwanda ishimangira ko Inkambi ya Mahama ari ikimenyetso ndakuka cy’ubugiraneza bw’u Rwanda rwugururiye amarembo izo mpunzi zitagiraga ahandi zihungira.
Rugikubita, iyo nkambi yakiriye abakabakaba ibihumbi 150, bagenda bagabanyuka ubwo bamwe bumvaga ko agahenge kongeye kugaruka mu gihugu cyabo.