Ruzindana Emmanuel w’imyaka 35, wari gitifu w’akagari ka Kiyanzi mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda azira gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko ndetse akaba yaranamuteye inda.
CIP Theobald Kanamugire, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko uyu Ruzindana Emmanuel, muri 2015 yari umurezi, kuko yabanje kuba umwarimu mu kigo cy’amashuri abanza mbere kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari.
CIP Theobald Kanamugire ati : "Nibyo, Ruzindana Emmanuel wari gitifu w’akagari ka Kiyanzi yatawe muri yombi, akurikiranyweho gutera inda umwana w’imyaka 16. Yayimuteye muri 2015, ubu nibwo agize imyaka 18 ariko icyo gihe yari afite 16, ubu uwo mwana yaranabyaye..."
Ruzindana nahamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwana, azahanishwa ingingo ya 19 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya ko umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko.