Abakora irondo ry’umwuga mu murenge wa Kimironko wo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ubu barabyinira ku rukoma nyuma y’uko bahawe n’ubuyobozi bw’uyu murenge ubwishingizi bw’ubuzima ku bufatanye na kompanyi y’Ubwishingizi ya Radiant, kuri ubu aba banyerondo bakaba bavuga ko batuwe umutwaro wari ubaremereye dore ko ntawe uzongera gukomerekera mu kazi ngo abure uko yivuza.
Ku wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2017, nibwo ubuyozi bw’umurenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigali, bwashyikirije abakora irondo ry’umwuga muri uyu murenge mu tugari twawo dutandukanye, ubwisungane mu kwivuza bwatanzwe na Radiant Insurance Company.
Nyuma yo gushyikirizwa ubwisungane mu kwivuza , aba bakora irondo bahawe n’amasezerano y’akazi, ibi bikaba bitari bimenyerewe ari naho aba banyerondo bahereye bavuga ko bashyizwe igorora ndetse batuwe umutwaro wabavunaga ukababuza gukora akazi kabo bashyize umutima hamwe kubwo guhora bikanga impanuka bashobora kugirira mu kazi bakabura ubushobozi bwo kwivuza.
Bamaze guhabwa ubwishingizi bashyize ka morali barabyina biratinda
Umwe muri aba bakora irondo ry’umwuga nawe wahawe ubwishingizi bwo kwivuza ndetse agahabwa n’amasezerano y’akazi yavuze ko kugeza ubu babohotse kandi bagiye kujya bakora akazi k’irondo nta nkomyi mu rwego rwo gukomeza gufatanya n’izindi nzego kurinda umutekano w’abanyarwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Mapambano Nyiridandi yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye habaho gutekereza ubwishingizi n’amasezerano kuri aba bakora irondo ry’umwuga yari ukugira ngo bakemure zimwe mu mbogamizi bahura nazo zikabazitira mu kazi kabo, nko gukomereka bakabura uburyo bwo kwivuza.
Agaruka ku mpamvu yatumye habaho gutinda guha ubu bwishingizi n’amasezerano y’akazi aba bakora irondo ry’umwuga, Gitifu Mapambano yavuze ko byose bijyana n’ubushobozi bw’igihugu ari nayo mpamvu umunsi ku munsi hazakomeza kubaho uburyo bwo kureba icyakorwa kugira ngo abakora irondo ry’umwuga babashe kubaho neza haba mu kazi ndetse no mu miryango yabo.
Bimwe mu bikubiye muri ubu bwishingizi aba bakora irondo ry’umwuga mu murenge wa Kimironko bahawe, harimo kuba uzajya agira ikibazo akaba yakwitaba Imana ari mukazi umuryango we uzajya uhabwa miliyoni imwe naho uwagize ikibazo gishobora kumutera ubumuga bwa burundu mu gihe kwivuza byananiranye azajya ahabwa indishyi ya miliyoni imwe naho uwakomeretse byoroheje we azajya avuzwa nk’uko bisanzwe ariko yivurize ku bwishingizi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Mapambano Nyiridandi
Uyu mudamu niwe uhagarariye Radiant yatanze ubwishingizi kuri aba bakora irondo ry’umwuga
Abakora irondo ry’uwmuga bahawe n’ibikoresho bizajya bibafasha mu kazi birimo imyenda n’inkweto
Inzego za Polisi na Dasso zari zihagarariwe muri uyu muhango wo gutanga ubwishingizi ku bakora irondo ry’umwuga