Umugabo wari utwaye imodoka yari ivuye kwiba ibiryabarezi mu murenge wa Shyorongi yarasiwe mu murenge wa Kinyinya ahita yitaba Imana. Abaye umuntu wa 5 urasiwe mu mujyi wa Kigali akekwaho ubujura mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.
Yarasiwe mu kagari ka Nzove mu murenge wa Kanyinya bivugwa ko bari bavuye kwiba mu murenge Shyorongi muri Rulindo aho abagabo batatu bari mu modoka bahishe plaque yayo kandi babiri bambaye imyenda ya gisirikare binjiye mu tubari tubiri turimo ibi byuma by’imikino y’amahirwe bita ‘Ibiryabarezi’ bakabyambura ba nyirabyo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Gorette, yavuze ko abaturage babwiye polisi ko abo bajura bari batatu ariko babiri bari bambaye gisirikare imodoka bakayiviramo mu nzira.
Yagize ati “Bagiye kwiba binjira ahantu mu iduka babona ikiryabarezi bati muduhe icyangombwa biyise abashinzwe umutekano, babiri bari bambaye imyenda ya gisirikare umwe iya gisivili bafite imodoka ariko bayisize amase kuri pulaki ku buryo itaboneka. Mu gihe abandi bagishaka icyangombwa baragiterura barakijyana baragenda bajya mu rindi duka nabwo bakora kwa kundi.”
Abaturage bavuga ko imodoka yageze mu Nzove, nyiri ukwibwa yamaze kumenyesha polisi ko hari imodoka imwibye ikaba iri kwerekeza mu mujyi wa Kigali.
Iyi modoka yageze mu Nzove ihasanga abashinzwe umutekano barayihagarika yanga guhagaragara, bayirasa amapine imodoka ikomeza kugenda , igeze imbere ihasanga imodoka ya polisi irayitambika, umushoferi wari utwaye ibyo biryabarezi avamo ariruka ahita araswa arapfa.
Uwarashwe yitwa Ntezurundi yari w’imyaka 30. Nyiri akabari kibwemo ibi biryabarezi wahise amenyesha polisi yitwa Nsaguye.
CIP Marie Goretti Umutesi avuga ko polisi iba idashaka kurasa abajura ahubwo iba ishaka kubafata ikabageza mu bucamanza ariko ngo iyo umujura yirutse cyangwa akarwanya inzego z’ umutekano araraswa.