AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Uwacitse ku icumu rya Jenoside yishwe ateraguwe ibyuma ku manywa y’ihangu

Kigali : Uwacitse ku icumu rya Jenoside yishwe ateraguwe ibyuma ku manywa y’ihangu
13-04-2017 saa 15:52' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 31473 | Ibitekerezo

Umubyeyi witwa Iribagiza Christine warokotse Jenoside yakorewe abatutsi wari utuye mu murenge wa Niboyi hafi y’ahitwa kuri Duhamic Adri mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, yishwe atewe ibyuma n’abantu bataramenyekana babanje no gutera ibyuma umuzamu wo mu rugo rwe. Ibi byakozwe mu masaha ya kumanywa, bakaba bamwiciye mu nzu yabagamo.

Umwe mu bantu baturanye n’umuryango wa Iribagiza babwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko abamwishe binjiye mu gipangu saa tatu za mu gitondo bakabanza gutera ibyuma umuzamu wari umaze kubafungurira igipangu, hanyuma bakinjira mu gipangu bagatera ibyuma n’uwo mubyeyi w’imyaka 58 y’amavuko.

Iribagiza Christine, umubyeyi wishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana

Aya makuru akomeza avuga ko bamaze kugenda umuzamu bibwiraga ko basize yapfuye, yashoboye gukururuka akajya ku irembo agatabaza. Amakuru y’ubu bwicanyi yanemejwe na Polisi y’u Rwanda, gusa nta byinshi biratangazwa kuko iperereza ryahise ritangira.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, aganira n’ikinyamakuru Ukwezi.com yagize ati : "Twebwe icyo twamenye ni uko hari umugore w’imyaka 58 badutabaje batubwira ko bamusanze mu rugo iwe yapfuye, ntabwo harashira umwanya munini rero tubimenye tugahita dutangira iperereza"

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, avuga ko kugirango hatabangamirwa ibijyanye n’iperereza, nta yandi makuru yahita atangazwa, gusa agaragaza ko abakoze ubu bwicanyi kugeza ubu bataramenyekana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA