AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Umusore yarasiwe hejuru y’ imodoka y’ ibirayi ashaka gutema shoferi

Kigali : Umusore yarasiwe hejuru y’ imodoka y’ ibirayi ashaka gutema shoferi
28-03-2019 saa 12:02' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7227 | Ibitekerezo

Polisi y’ u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali yatangaje ko hari umusore utaramenyekana imyirondoro yarasiye hejuru y’ imodoka y’ ibirayi mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe 2019 agapfa.

Uyu musore wari kumwe na mugenzi we wahise yiruka agacika yarasiwe mu muhanda umanuka mu ishyamba i Shyorongi werekeza i Kigali, mu Kagari ka Nyamweru mu Murenge wa Kanyinya.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi yatangaje ko uwarashwe hatamenyekanye umwirondoro ye kuko nta byangombwa yari afite.

Muri aba bakekwaho ubujura umwe yatemye ihema ryari ritwikiriye Daihatsu y’ ibirayi binyanyagira mu muhanda undi ajya ku idirishya ry’ aho shoferi yari yicaye ashaka kumutema ari nawe wahise araswa na polisi.

Commissioner of Police Félix Namuhoranye aherutse gutangariza mu kiganiro nyunguranabitekerezo polisi igirana n’ abanyamakuru ko Polisi y’ u Rwanda idafite umugambi wo kurasa abakekwaho ubujura ahubwo abaraswa ari ababa banze gushyikirizwa ubutabera cyangwa bagerageje kurwanya polisi mu kazi kayo.

Hashize igihe kirenga ukwezi mu mujyi wa Kigali harasirwa abantu bakekwaho ubujura. Bakunzwe kurasirwa mu muhanda Shyorongi Kigali no mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo.

CIP Umutesi agira inama abaturage kurushaho kwicungira umutekano, agashimangira ko Polisi n’izindi nzego z’umutekano ziri maso.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA