AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Umusore wigiraga inkumi akarya abagabo utwabo yatawe muri yombi

Kigali : Umusore wigiraga inkumi akarya abagabo utwabo yatawe muri yombi
25-10-2016 saa 15:32' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 24985 | Ibitekerezo

Saa tanu za mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukwakira 2016, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yataye muri yombi umusore wajyaga yiyambika nk’abakobwa agateka imitwe ku bagabo akanabiba, bamwe akababeshya ko batahana nyuma akabakwepa.

SP Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko uyu musore yitwa Irabizi, akaba ari umusore ugenda abeshya abagabo yiyambitse nk’abagore akagenda abeshya abantu bakamugurira inzoga n’ibyo kurya, akabizeza ko baza kumutahana bagera mu nzira akabakwepa.

SP Hitayezu avuga ko amakuru Polisi yabwiwe n’abaturage, ari ay’uko uyu Irabizi yajyaga anacunga abagabo yatekeye imitwe bazi ko bari kumwe n’inkumi, akabiba ibintu bitandukanye birimo telefone n’amafaranga, muri rusange akaba yamburaga abantu akoresheje amayeri. Uretse imyenda n’inkweto z’abagore, Irabizi yabaga yanitwaje isakoshi neza ameze nk’abakobwa n’abagore.

Irabizi yihinduraga neza nk’umukobwa yarangiza agatekera abagabo umutwe

Kugeza ubu Irabizi afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nduba mu karere ka Gasabo, aho Polisi imucumbikiye mu gihe itegereje kumva ubuhamya bw’abaturage benshi yagiye atekera imitwe, hanyuma akazahita akorerwa dosiye agashyikirizwa ubushinjacyaha.

Ingingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA