AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Umukobwa wateguye ibirori byo gusambaniramo yatawe muri yombi

Kigali : Umukobwa wateguye ibirori byo gusambaniramo yatawe muri yombi
9-11-2018 saa 12:55' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 16802 | Ibitekerezo

Umukobwa uri mu bamaze iminsi bamamaza igitaramo bateguye bise ‘Pussy Party’ bivugwa ko cyagombaga kuzaberamo ibikorwa by’ubusambanyi, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano atangira gukurikiranwaho icyaha cy’urukozasoni.

Amatike y’iki gitaramo amaze iminsi agurwa mu buryo bw’ibanga rikomeye, aho aya macye yari 30.000 naho ay’icyubahiro akaba 50.000, aya yo bikavugwa ko uwayatanze yari kuzahabwa n’uwo basambana mu gihe yazitabira ibyo birori atamufite. Ibijyanye n’aho iki gitaramo cyagombaga kuzabera n’igihe cyari kuzabera byari ibanga rikomeye rizwi na bacye bari kuzakitabira ariko ubu bigaragara ko kitakibaye kuko abagiteguye batangiye gutabwa muri yombi.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko umwe mu bagiteguye yatawe muri yombi ariko iperereza rikaba rikomeje gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Uyu watawe muri yombi bivugwa ko yitwa Ishimwe Christine, ndetse hari amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi ashimangira ko yari yaranajyanywe Iwawa mu minsi yashize kubera imyitwarire idahwitse yari yamugaragayeho.

Ibyapa byamamaza ibi birori byagaragazaga ko byari kuzaba guhera saa yine z’ijoro kugeza bucyeye, aho bivugwa ko abagombaga kubyitabira bari kuzakora ibikorwa bitandukanye by’urukozasoni n’ishimishamubiri, kandi hari abavuga ko n’ubwo bisakuye muri uyu mwaka ngo byaba bimaze imyaka isaga itandatu biba mu mujyi wa Kigali ariko bikagirwa ubwiru bukomeye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA