Umugabo witwa Rugamba Jovin wari ufungiwe muri gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere mu mujyi wa Kigali yatorotse, ubu akaba arimo gushakishwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rufatanyije na Polisi y’u Rwanda.
Rugamba Jovin yari yaramaze gukatirwa n’inkiko ahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 20, muri iyo myaka yose akaba yari amaze gukoramo igihano cy’imyaka 6.
Inzego z’umutekano zirasaba buri wese kumenyesha abantu benshi bashoboka aya makuru kugirango uwamubona abimenyeshe izo nzego afatwe kuko yari yarahamwe n’ibyaha bikomeye.
CIP Sengabo Hillary, umuvugizi w’amagereza yo mu Rwanda, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko uyu Rugamba Jovin yari yarakatiwe icyo gifungo kubera icyaha cy’ubwicanyi.
Rugamba Jovin ubusanzwe akomoka mu karere ka Ruhango mu majyepfo y’u Rwanda, akaba afite imyaka ibarirwa muri 35 y’amavuko kuko yavutse mu 1982.