Umugabo wo mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yatemye umugore we kumugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2016 bimuviramo gupfa, impamvu y’ubu bwicanyi ngo ikaba ishingiye ku makimbirane yo mu rugo bari basanzwe bafitanye.
Iyi nkuru ibabaje yemejwe na SP Hitayezu Emmanuel, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com. Avuga ko ahagana saa moya n’iminota 40 z’umugoroba wo kuri iki Cyumweru, umugabo wo mu kagari ka Gasura mu murenge wa Nduba, yatemye umugore we akoresheje umuhoro, bakamujyana kwa muganga ariko agapfa ataragerayo.
Uyu mugabo w’imyaka 26 y’amavuko yitwa Mugenzi Eric, naho umugore we yishe yitwaga Mukandayisenga Christine w’imyaka 31 y’amavuko. Uyu mugabo ariyemerera icyaha, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nduba iherereye muri uyu murenge wo mu karere ka Gasabo.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, avuga ko amakuru bakesha abaturanyi b’uyu muryango ari ay’uko wari usanzwe urangwamo amakimbirane, ubu iperereza rikaba ririmo gukorwa kugirango hamenyekane icyaba cyabaye intandaro y’ubu bwicanyi.