AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Umugabo yahanutse kuri etaje yitura hasi ahita apfa

Kigali : Umugabo yahanutse kuri etaje yitura hasi ahita apfa
28-07-2020 saa 17:00' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4703 | Ibitekerezo

Umugabo wari mu kazi ko guhanagura ibirahuri kuri etaje iri gukorerwa amasuku mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Quartier Matheus yahanutse kuri etage yitura hasi ahita apfa.

Byabaye kuri uyu wa 28 Nyakanga 2020. Iyi nzu uyu mugabo yakoragaho isuku ni etaje yuzuye hafi ya City Plazza, yitwa NDARU ARCAD1 iherereye muri Quartier Matheus muri Kigali.

Abamubonye ahanuka bavuga ko byatewe n’uko atari amanyereye akazi. Yakandagiye nabi ku kirahure cyo kuri etaje ya kane kiraroboka ahita ahanuka agwa hasi abanje umutwe.

Ni Uhawenayo Martin uri mu kigero cy’imyaka 30. Inzego z’umutekano zamaze kugera aho iyi mpanuka yabereye.

Abakoraga n’uyu mugabo bavuga ko uyu mugabo akimara gupfa bahise bahamagara Polisi y’u Rwanda itwara umurambo.

Polisi y’ u Rwanda n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB bageze ahabereye icyaha bahita batangira iperereza.

Nyakwigendera Uhawenayo Martin yasize umugore n’umwana nk’uko byatangajwe n’abakoranaga nawe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA