AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Indege y’igisirikare cy’u Rwanda yakoze impanuka

Kigali : Indege y’igisirikare cy’u Rwanda yakoze impanuka
27-10-2016 saa 07:44' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 22761 | Ibitekerezo

Lt Col René Ngendahimana, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2016, indege ya kajugujugu y’igisirikare cy’u Rwanda yakoreye impanuka i Kabuga mu mujyi wa Kigali, kugeza ubu icyateye iyi mpanuka kikaba kitaramenyekana.

Amakuru y’iyi mpanuka y’indege yemejwe na Lt Col René Ngendahimana ; umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com. Yadutangarije ko iyi ndege yakoze impanuka ikagwa mu gishanga cya Muyumbu giherereye hafi ya Masaka.

Lt Col René Ngendahimana ati : "Nibyo koko impanuka yabaye ariko ntabwo turamenya neza icyayiteye kuko yari iri mu kazi kayo gasanzwe ka buri munsi. Abari bayirimo bose ntacyo babaye uretse umwe wakomeretse byoroheje."

Aha abantu bahuruye bareba iby’iyi mpanuka, bamwe mu basirikare nabo batabaye bagenzi babo

Lt Col René Ngendahimana avuga ko impanuka y’iyi kajugujugu y’igisirikare cy’u Rwanda yatangiye gukorwaho iperereza ngo hamenyekane neza icyaba cyabaye intandaro yayo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA