AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Indaya yakubise icupa umugabo ku ijosi ryenda kuvaho

Kigali : Indaya yakubise icupa umugabo ku ijosi ryenda kuvaho
25-03-2018 saa 10:12' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 8330 | Ibitekerezo

Mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 24 Werurwe 2018, I Remera ahari akabari kazwi nka Nemba Club gaherereye imbere gato ya RGB, mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, umugore wemera ko ari indaya yakase ku ijosi umugabo akoresheje icupa aramukomeretsa bikomeye biturutse ku makimbirane bari bagiraniye muri aka kabari.

Uyu mukobwa bivugwa ko yari kumwe n’abandi bagenzi be bagera kuri batanu, yaje gukata umugabo wanyweraga kuri aka kabari ku ijosi mu gihe ngo umugabo yari agerageje gutaha dore ko bwari bumaze gucya bigeze mu masaha ya Saa Kumi n’imwe z’igitondo.

Uwakubiswe icupa yavuze ko iyi ndaya ariyo yamukase n’icupa ndetse ahakana iby’uko hari amakimbirane bagiranye ahubwo avuga ko yasohotse mu kabari agira ngo yitahire iyo ndaya ihita imukibita ikimene cy’icupa kimukata ku ijosi.

Umwe mu bakobwa benshi bivugwa ko ari bagenzi b’iyi ndaya yakubise icupa uyu mugabo bavuze ko uyu mugabo nawe yari afite ikimene cy’icupa mu ntoki bivugwa ko yari ashaka kugikubita uyu mukobwa cyangwa akamugirira nabi.

Abantu benshi bari bashungereye bagerageje guhosha impaka nyinshi zari hagati y’aba bombi bigera ubwo basaba umugabo gutanga imbabazi mu gihe we yabazaga uko arabwira umugore we nagera mu rugo afite igikomere.

IYUMVIRE HANO UMUGABO YARIYE KARUNGU KUBERA INDAYA YAMUKASE KU IJOSI

Abantu benshi bari bashungereye nibo bagerageje guhosha impaka ndende zari hagati y’aba bombi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA