AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Impanuka yahitanye ubuzima bw’abana bavaga ku ishuri n’ubw’umushoferi

Kigali : Impanuka yahitanye ubuzima bw’abana bavaga ku ishuri n’ubw’umushoferi
18-04-2017 saa 13:23' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 20187 | Ibitekerezo

Mu masaha ya kumanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mata 2017, impanuka y’imodoka yahitanye ubuzima bw’abana batatu bavaga ku ishuri ndetse n’uwari utwaye iyi modoka nawe akaba yahasize ubuzima. Iyi mpanuka yabereye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Nyakabungo, Akagali ka Gasanze, Umurenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigali. Ni impanuka y’imodoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Benz yari ipakiye itaka, ikaba yarenze umuhanda maze ihitana abana bavaga ku ishuri ndetse inasenya inzu yari iri hafi aho.

CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangarije Ikinyamakuru Ukwezi.com ko iyo mpanuka yaguyemo abana batatu bari bavuye ku ishuri, naho umushoferi wari uyitwaye we akaba yahise ajyanwa kwa muganga amerewe nabi ariko akihagera ahita ashiramo umwuka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA