CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda
Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukwakira 2016, impanuka yabereye i Nyandungu mu mujyi wa Kigali yahitanye ubuzima bw’abantu babiri.
Iyi mpanuka yari ikomeye, kuburyo imirambo y’abayiguyemo yangiritse cyane, n’ibinyabiziga bikaba byangiritse biteye ubwoba.
Amakuru y’iyi mpanuka yemejwe na CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com.
CIP Emmanuel Kabanda yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko iyi mpanuka yabereye ku muhanda Nyandungu - Mulindi, imodoka ya Toyota Dyna ifite ibirango RAC 457 G yari itwawe na Iyamuremye Jacques, ikaba yagonze moto ifite ibirango RD 583 J.
Iyo moto yari itwawe na Munyabugingo Venuste ahetse Byukusenge Issa, aba bombi bakaba bahise bitaba Imana, imirambo yajyanjwe ku bitaro bya Kacyiru naho umushoferi wa Dyna yajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimironko kugirango afashe iperereza hamenyekane ukuri ku cyateye impanuka.