AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Haravugwa byinshi ku rupfu rw’umwana w’imyaka 14 bikekwa ko yiyahuye

Kigali : Haravugwa byinshi ku rupfu rw’umwana w’imyaka 14 bikekwa ko yiyahuye
26-06-2019 saa 17:42' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8695 | Ibitekerezo

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2019, nibwo hamenyekanye urupfu rw’umwana w’umuhungu wari ufite imyaka 14 y’amavuko, urwego rw’ubugenzacyaha ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, bakaba babwiwe ko uyu mwana yiyahuye ariko abaturage bakomeza kubwira izi nzego ibindi bakeka birimo ko se w’umwana yaba yafatanyije n’umukozi wo mu rugo mu kwambura uwo mwana ubuzima.

Mukasano Suzane, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikondo, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko amakuru babwiwe bikimara kuba ari ay’uko mu gihe cya saa moya n’igice z’umugoroba, muri uwo murenge wa Gikondo mu kagari ka Kagunga mu mudugudu wa Kabuye ya mbere, umwana witwa Murera Brayan w’imyaka 14 yiyahuye akoresheje umugozi. Uwo mwana akaba ari mwene Bikorimana Jean Pierre na Ingabire Betty.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko amakuru bakomeje kumva nyuma avugwa n’abaturage ari uko ababyeyi b’uwo mwana bari bafitanye amakimbirane, bamwe bagahwihwisa ko ari se w’umwana waba wagambanye n’umukozi wo mu rugo ngo yice uwo mwana,bariko ibi byose gitifu wa Gikondo avuga ko batahita babyemera nk’ukuri, gusa ngo umurambo wa nyakwigendera ukaba wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru ngo hakomeze iperereza ku rupfu rw’uwo mwana.

Gitifu Mukasano avuga kandi ko hari abana bakinanaga n’uwo mwana mbere y’uko umurambo we uboneka, bemeza ko ubwo bakinanaga yaje gufata umugozi akinjira mu nzu bityo bakabiheraho bavuga ko yaba yari afite umugambi wo kwiyahura akoresheje uwo mugozi.

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, mu ijwi ry’umuvugizi warwo Mbabazi Modeste, narwo ruhamya ko ibyo bivugwa babyumva gutyo ariko bakaba bagomba kubisuzuma mu iperereza hanashingiwe ku bizava mu isuzuma rya muganga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA