Imodoka ya Daihatsu, amatoni imyumbati yumye n’ imashini 12 zisya nibyo byangirikiye mu mpanuka y’ inkongi yibasiye inganda z’ ibinyampeke I Kabuga mu mujyi wa Kigali.
Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Masaka Akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Ibyangirikiye muri iyi nkongi ni umutungo wa Habarugira Alex.
Habarugira bahimba Murokore wari wagiye muri nibature ubwo iyi nkongi yabaga yirinze kugira byinshi atangaza kuri iyi mpanuka y’ inkongi gusa yavuze ko ‘Afite icyizere ko ubwishingizi buzamwishyura’.
Nsengiyumva Francois , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Masaka aragira inama abaturage ko bakwiye kujya bita ku miterere y’ insinga z’ amashanyarazi kandi bagashaka ubwishingizi bw’ ibyabo.
Kugeza ubu uretse ibyo abaturage bakeka nk’ imvano y’ iyi nkongi ntabwo icyayiteye kiramenyekana.
Nzamukosha Hadidja wabonye iyi nkongi bwa mbere yagize ati "Nahanyuze mu gitondo nka saa kumi n’ imwe n’ iminota 10 mbona harimo gucucumuka umwotsi , mpita nsubira inyuma njya kubwira umuzamu duhita tubona umuriro ubaye mwinshi...Turakeka ko byatewe n’ umuriro w’ amashyanyarazi".
Uyu muriro wadutse ahagana saa kumi n’ imwe z’ igitondo. Ishami rya polisi ryatabaye bwangu bituma inkongi itagera mu ngo z’ abaturage ziri hafi y’ aho iyi nkongi yabereye.
Imodoka ya Daihatsu ya Habarugira yashiye igice cy’ imbere, mu bindi byangiritse harimo toni 50 z’ imyumbati yumye n’ imashini 12 yakoreshanga mu nganda zitunganya ifu y’ ibinyampeke bitandukanye.
Ibindi kuri iyi nkuru n’ amafoto y’ ibyangiritse kanda hano Kabuga : Inkongi ikomeye y’ umuriro yibasiye isoko yangiza byinshi