Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ugushyingo 2016, Abashinwa bakora ibikorwa by’ubwubatsi i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali, barwanye inkundura n’Abanyarwanda bamaze igihe babakorera ariko bakabashinja kwanga kubishyura, ibi bikaba byateje amakimbirane yavuyemo no gukomeretsanya amaraso arava.
Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo abo banyarwanda basabye Abashinwa babakoreshaga kubishyura amafaranga y’ibyumweru bisaga bibiri babakoreye abandi barayabima, barahira kugenda batishyuwe kandi babona akazi bakoraga karangiye.
Ahabereye imirwano abantu bari bahuruye ari benshi cyane. Photos : Royal TV
Ibi byaje gukurura intonganya, maze mu masaha y’ijoro bararwana ku mpande zombi barakomeretsanya, hakaba hari n’abari bahise batabwa muri yombi ariko Polisi iza kubarekura kuko basanze bose baragize uruhare muri urwo rugomo.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko abarwanye bose baganirijwe bakagirwa inama yo gukemura ibibazo bafitanye mu mahoro, bityo ubu bose bakaba badafunzwe, ahubwo abakomeretse barimo kwifuza. Ubwo abanyamakuru bageraga ahabereye ibi, abaturage bavugaga ko hari abakomerekejwe cyane bahise bajyanwa ku bitaro bya Kibagabaga bamerewe nabi.
Abashinwa bakomeretse nAabanyarwanda barakomereka, hari n’abatafotowe bari bajyanywe kwa muganga. Photos : Royal TV
Abashinwa bakorera imirimo y’ubwubatsi mu Rwanda, bashinjwa kenshi gukubita no gufata nabi Abanyarwanda bakoresha mu bikorwa baba barapatanye birimo ibyo kubaka imihanda n’izindi nyubako zitandukanye.
Tariki 3 Nzeri 2016, nabwo Abashinwa bakoraga umuhanda mu karere ka Gicumbi bakubise umukozi wabo hafi kumunogonora, ajyanwa kwa muganga avirirana. Aba bashinwa bakorera umushinga witwa CHICO (China Henan International Cooperation Group) urimo gukora umuhanda Base - Byumba, uwo bakubise akaba ari umwe mu bahoze ari abakozi babo bari baherutse kwirukanwa ariko ntibahabwe amafaranga bari barakoreye.
Uwakubiswe yajyanywe kwa muganga yabaye intere
Icyo gihe bamwe mu bakozi ba CHICO bari babwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko hari abakozi bakoraga akazi k’ubushoferi, birukanywe n’aba bashinwa babashinja kwiba amavuta y’imodoka batwaraga, abo bakozi bakaba baragiye ku biro by’abo bashinwa babakoreshaga, babasaba ko babahemba amafaranga yabo bari barakoreye ariko abandi bababera ibamba, kugeza ubwo umwe muri bo wavugaga ko atahava batamwishyuhe bamukubise bakamuhindura intere.
Bamukomerekeje, ajyanwa kwa muganga avirirana
Nyuma gato ariko, amakuru yemejwe na nyirubwite wakubiswe witwa Audace ndetse n’ushinzwe abakozi muri CHICO nawe w’umunyarwanda, ni uko uyu wahohotewe yahawe akayabo k’amafaranga y’u Rwanda 5.000.000 y’impozamarira agahita anava mu bitaro akitahira akajya kurwarira iwabo mu Bugesera. Icyo gihe kandi bumvikanye ko inkoni yakubiswe nizimuviramo izindi ngaruka, bazamuvuza byaba ngombwa akajyanwa no kuvuzwa hanze y’u Rwanda.
Tariki 3 Kamena 2016, nabwo Abashinwa bakubise umusore witwa Banamwana Fidele w’imyaka 28 wabakoreraga akazi ko kujugunya imicanga mu mushinga wo kubaka amadamu mu Murenge wa Buyoga. Icyo gihe abashinwa babiri ari bo Zhou Li Ming na Zhou Hu bavukana bahise bafungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Tumba bakurikiranyweho gukubita uwo musore bakamugira intere, kuburyo bamujyanye kwa muganga amerewe nabi cyane bamwe batangiye no kuvuga no yapfuye.