Mu masaha y’urukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2017, mu mujyi wa Kigali rwagati iruhande rw’inyubako izwi nka CHIC, hafi y’ahahoze ari kuri ETO Muhima, hatwikiwe abana batatu b’inzererezi muri ruhurura (rigole) ihari, muri abo bana babiri bakaba bahise bahasiga ubuzima ariko abakoze ibi kugeza ubu ntibaramenyekana.
Hari abatwara abantu kuri moto muri aka gace batangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko aba bana b’inzererezi bashobora kuba bakongejwe n’abanyerondo babasanze aho bari bari bagashaka kubarwanya ariko ibi ntibiremezwa kuko na Polisi igikorana ipereza kugirango hamenyekane uburyo abo bana batwitswemo n’ababikoze.
Nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, aba bana bose bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 15 na 18. Yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko aba bana basanzwe muri rigore (mu muferege) batwitswe bagashya ariko ababatwitse bakaba bataramenyekana, hakanakekwa ko baba ari bo ubwabo babaye intandaro y’uwo muriro wahitanye babiri muri bo.
SP Hitayezu ati : "Ntitwari twamenya niba babatwitse cyangwa niba ari bo hagati yabo bagiranye ikibazo bakaba bacana, kuko hari amakuru avuga ko bari batekeye ahantu mu muferege (rigore), ntitwari twamenya rero niba ari bo bacanye noneho wenda bagashya, turimo kubikurikirana. Gusa hari babiri bapfiriyemo, amazina yabo ntabwo turayamenya."
Inzego zishinzwe umutekano ziri mu bikorwa by’iperereza kugira ngo bamenye abakoze ubu bugizi bwa nabi
Bimwe mu bisigazwa by’ibikarito aba bana baryamagaho byakuwe muri ruhurura byahiye
Abantu baracyari benshi ahabereye ubu bugizi bwa nabi
Iperereza ririmo gukorwa n’inzego z’umutekano zitandukanye
Ubu bugizi bwa nabi bwabereye imbere y’inyubako ya CHIC