AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kamonyi : Bane bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’urugarika

Kamonyi : Bane bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’urugarika
17-06-2020 saa 12:34' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1101 | Ibitekerezo

Mu murenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi, abantu bane bagwiriwe n’ikirombe ubwo bari mu kazi babiri bamaze kwitaba Imana.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa 17 Kanama 2020, saa mbili n’igice za mu gitondo, mu mudugudu wa Nzagwa Akagari ka Nyarubuye.

Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye RBA ko iyi mpanuka yatewe n’imiterere y’ahacukurwa amabuye y’urugarika avuga ko aba bakozi bane bacukuraga mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yagize ati “Ikirombe cyari gifite ibyangombwa byo gukora, cyagwiriye abakozi bane, babiri bapfuye, umwe niwe wabanje kwitaba Imana undi nawe yapfuye bamugejeje imusozi abandi babiri bakomeretse”.

Meya Kayitesi yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’imiterere y’ahacukurwaga aya mabuye.

Aba bantu bane nibo bonyine bari muri iki kirombe. Imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe mu bitaro bya Remerera Rukoma, ninaho hari kuvurirwa babiri bakomeretse.

Amabaye y’ ‘urugarika’ ni amabuye y’uweru akoreshwa mu bwubatsi. Akarere ka Kamonyi ni kamwe mu turere dukorerwamo ubucukuzi bw’amabuye atandukanye y’agaciro mu Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA