Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabili tariki 7 Gicurasi 2019, isoko ryo mu Kabuga ahazwi nka Gahoromani mu mujyi wa Kigali ryafashwe n’ inkongi.
Ababibonye bavuga ko igice kibamo icyuma gisya imyumbati aricyo cyafashwe mbere mu ma saa kumi n’ imwe gikongeza n’ ibindi bice.
Ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryatabaye bwangu iyi nkongi itarageza mu ngo zituriye iri soko.
Mu byangiritse harimo imodoka ya Daihatsu hari iparitse hafi y’ iki mashini isya imyumbati, ndetse n’ iyo mashini isya imyumbati.
Ingano y’ ibyangiritse byose ntabwo iramenyekana ndetse n’ icyateye inkongi ntabwo kiramenyekana.