AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryahawe umuvugizi waryo

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryahawe umuvugizi waryo
19-11-2021 saa 08:21' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2115 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwashyizeho SSP Irere René nk’Umuvugizi w’Ishami ryayo rishinzwe umutekano mu muhanda.

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryari rimaze iminsi rivugirwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, ryari rimaze iminsi ritanga ibisobanuro kuri bimwe mu byagarutsweho cyane mu bijyanye n’imikoreshereze y’ibinyabiziga.

Muri iki cyumweru ni bwo humvikanye bimwe mu bibazo by’abinubira ikoreshwa rya Camera zifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera watanze ibisobanuro kuri ziriya Camera, yakunze kuvuga ko ikibazo atari Camera ahubwo ko ikibazo ari abarenga ku mategeko y’umuhanda.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, CP John Bosco Kabera yavuze ko ziriya Camera zinubirwa ahubwo ziziyongera kubera intego yazo yo kubungabunga umutekano w’abakoresha umuhanda.

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, rihawe umuvugizi nyuma y’igihe ritamugira, rikaba ryaravugiwe n’abarimo Jean Marie Vianney Ndushabandi na Emmanuel Kabanda uherutse kwirukanwa muri Polisi y’u Rwanda

SSP Irere René wagizwe Umuvugizi mushya w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, yabaye umukozi mu Community Policing.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA