Imvura idasanzwe imaze iminsi igwa mu bice bitandukanye by’igihugu yateje inkangu ifunga umuhanda uva muri Muhanga werekeza mu bice bitandukanye by’akarere ka Ngorero kuri ubu ntukiri nyabagendwa.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Gicurasi 2018, nibwo ibitengu byaguye mu muhanda birawufunga kugeza ubwo kuri ubu ibinyabiziga bitakiri kubona uko bitambuka.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buvuga ko abaturage b’umurenge wa Rugendabari ari naho iyi nkangu yacikiye bari kugerageza uko bakura ibi bitengu muri uyu muhanda
Imvura nyinshi yaguye muri ibi bihe yangije byinshi mu bice bitandukanye by’u Rwanda, muri ibyo hakaba harimo n’amazu yagwiriye abantu barapfa, abagwiriwe n’inkangu ndetse n’abakubiswe n’inkuba. Yangije kandi imihanda, ibiraro, imyaka y’abaturage n’inyubako zitandukanye.