AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Imodoka ya Trinity yari ivanye abantu i Kampala ibazanye i Kigali yakoze impanuka

Imodoka ya Trinity yari ivanye abantu i Kampala ibazanye i Kigali yakoze impanuka
16-02-2019 saa 08:32' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 18498 | Ibitekerezo

Mu masaha y’urukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gashyantare 2019, imodoka itwara abagenzi ya kompanyi ya Trinity Express yavaga mu mujyi wa Kampala muri Uganda yerekeza i Kigali mu Rwanda, yakoze impanuka uwari uyitwaye ahita ahasiga ubuzima naho abandi bataramenyekana umubare barakomereka.

SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yahamirije ikinyamakuru Ukwezi ko iyi mpanuka yabaye koko, avuga ko yabereye mu bilometero nk’icumi uvuye ku mupaka wa Gatuna.

SSP Ndushabandi avuga ko iyo modoka itwara abagenzi yagonganye n’ikamyo ifite ibirango byo mu Burundi, hanyuma uwari uyitwaye (iya Trinity) ahita ahasiga ubuzima mu gihe abantu batatu mu bakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Kabare, hakaba hari abandi boherejwe kuvurirwa mu Rwanda ariko umubare wabo ukaba utaramenyekana. Gusa andi makuru ikinyamakuru Ukwezi cyamenye ni uko n’uwari utwaye ikamyo nawe yahise apfa.

Iyi mpanuka yakomerekeyemo abantu benshi barimo abacitse amaguru n’amaboko

Umwe mu bari muri iyi mpanuka wayirokotse ariko agakomereka bidakabije, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yabinjiranye bageze ahantu mu ikorosi, imodoka zombi zigahita zigongana. Iyi mpanuka ngo yabaye mu masaha ya saa cyenda z’urukerera.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA