Ubuyobobozi bw’igisirikare cy’u Rwanda, bwahamije ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare burimo gukora iperereza ku muhanzi akaba n’umusikare ufite ipeti rya Sergeant Major ariko wamenyekanye cyane nka Sergeant Robert, ndetse ubu akaba arimo gushakishwa nyuma yo gutoroka ashinjwa icyaha cyo gusambana umwana. Ingabo z’u Rwanda zanatangaje ko umwana ashinjwa gusambanya ari uwo mu muryango we.
Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bubinyujije ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo, ibi ngo byabereye mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo kuwa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo 2020. Ishami rishinzwe ubushinjacyaha bwa gisirikare Military Prosecution Department rikaba rikomeje gukora iperereza kuri icyo cyaha.
Iri tangazo ry’ingabo z’u Rwanda rirakomeza rigira riti : "RDF irizeza abaturage ko hazabaho ubutabera buboneye kandi itazigera ijejenkera abakozi bayo bica amategeko y’u Rwanda cyangwa amahame ngengamyitwarire n’indangagaciro bigenga abasirikare. Harimo gushyirwa imbaraga zose zishoboka ngo hamenyekane aho ukurikiranyweho icyaha aherereye"
Sergeant Major Robert ari mu bahanzi bazwi cyane muri ‘Army Jazz Band’
Sergeant Major Robert azwi mu ndirimbo nyinshi yakoranye n’itsinda ‘Army Jazz Band’ ry’abasirikare baririmba indirimbo zivuga ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda. Yanamenyekanye mu zindi zitandukanye zivuga ubutumwa busanzwe zirimo n’ihimbaza Imana yakunzwe mu myaka yashiz yitwa Impanda. N’ubwo ubu afite ipeti rya Sergeant Major, abantu bakomeje kumwita Sergeant Robert kuko ari ryo zina yamamayeho, bijyanye n’ipeti yari afite icyo gihe, ugiye kumuvuga wese akabanzaho ipeti bigera aho bamwe babifata nk’aho Sergeant ari akazina ke bwite.