Igisirikare cy’u Rwanda cyamaganye amakuru avuga ko hari umurobyi ukomoka i Burundi warashwe n’ingabo z’u Rwanda ku mupaka w’ibihugu byombi uherereye ku kiyaga cya Rweru. Ingabo z’u Rwanda ngo zashotowe n’Abarundi zirasa gusa isasu rimwe ryo kwihanangiriza, ariko kandi ngo ubushotoranyi bwo bubaho kenshi ingabo z’u Rwanda rimwe na rimwe zikabyohorera.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2016, nibwo abarobyi b’Abarundi babwiye Ijwi ry’Amerika ko hari mugenzi wabo warashwe arimo kuroba kandi bakemeza ko yarasiwe mu mazi y’u Burundi. Abayobozi b’u Burundi kandi bageze aho bivugwa ko ibi byabereye, bavuga ko bategereje ko umurambo w’uwo bivugwa ko yishwe ubanza ukaboneka bakabona kugira icyo babivugaho.
Ku ruhande rw’u Rwanda ariko ibi ngo ni ukubeshya, ndetse ni poropaganda no guharabika kuko ntawigeze yicwa ahubwo isasu ryarashwe mu kirere. Ikinyamakuru Ukwezi.com cyaganiriye n’umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, asobanura uko byagenze ndetse anavuga uburyo Abarundi bakunze gushotora u Rwanda ku mipaka y’ibihugu byombi.
Lt Col René Ngendahimana ati : "Nibyo hari aka incident (akantu kadasanzwe) kabayeho kuko n’ubundi hariya hasigaye hari ibibazo bihoraho, hari some kind of provocations (hari utuntu tw’ubushotoranyi)... inyinshi ahubwo usanga n’abasirikare bacu bazihorera, izo bihorera nizo nyinshi. Hanyuma rero ejo ibyabaye, koko mu rukerera hari abantu baje mu mato atatu ngirango, baza bagana ku mazi yegereye inkombe z’u Rwanda, hanyuma umusirikare wacu arasa isasu rimwe hejuru rya warning (ryo kubaburira) ashaka kugirango arebe, ababaze abo ari bo, umwe muri bo ava mu bwato araza arabasanga, abandi bari mu mato abiri yandi bahitamo kwibira mu mazi basiga n’ubwato bwabo mu mazi bagenda boga basubira iwabo. Nta muntu rero warashwe ngo bamurase bamwice uwo ari we wese, uwo mugabo waje ku ruhande rwacu, yaraje baramubaza basanga yari arimo gukora uburobyi butemewe, ubundi ku ruhande rwacu ntabwo abantu bajya kurobamo. Abo rero bari baje mu mazi y’u Rwanda barimo kuroba mu buryo butemewe n’amategeko, kuburyo bamufatanye n’amafi nk’ibiro bingahe... ariko rero igikuru ni uko nta muntu bigeze barasa, ibyo byose ni poropaganda nta musirikare wacu wigeze arasa umuntu uwo ari we wese."
Lt Col René Ngendahimana, yakomeje abwira ikinyamakuru Ukwezi.com ko ubu uwo mugabo w’imyaka 60 w’i Burundi yamaze no gusubizwa igihugu cye. Abajijwe amaherezo y’ubwo bushotoranyi bw’Abarundi ku gice cy’u Rwanda gicungirwa umutekano n’abasirikare b’u Rwanda, yavuze ko amaherezo ari ababikora bashobora kuyamenya.
Yagize ati : "Amaherezo ni ababikora kuko twebwe nta kibazo dufitanye n’u Burundi, Abarundi nibo babikora kenshi ku mupaka wabo ariko ahegereye uwacu, ntabwo rero wakwempoza (wagena) imyitwarire y’ikindi gihugu gifite ubwigenge, ubwo icyangombwa ni uko bo ubwabo basubiza agatima impembero bakabona ko ntacyo bimaze mu mibanire y’ibihugu byombi, ariko simbona ikinini u Rwanda rwakora ngo rugene uko izo provocations (ubwo bushotoranyi) zahagarara. Igikuru ni uko twebwe tumenya imipaka yacu, ntawe dushotora, ubwo rero nabo ngirango bazashyira babone ko ibyiza ari ukubana neza n’abaturanyi babo."
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzamo agatotsi mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2015, ubwo Perezida Kagame yahuraga na Perezida Nkurunziza w’u Burundi bakaganira ku by’impunzi zari zitangiye guhungira mu Rwanda ariko bakaba batarabyumvise kimwe kuko Nkurunziza yifuzaga ko zirukanwa mu Rwanda, Kagame akabona hakwiye gushakirwa umuti icyatumye zihunga.