AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Icyatumaga imodoka za RITCO zihora zikora impanuka cyahishuwe - VIDEO

Icyatumaga imodoka za RITCO zihora zikora impanuka cyahishuwe - VIDEO
2-02-2019 saa 21:29' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 18083 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bwa kompanyi itwara abantu ya RITCO, bwemera ko mu myaka ishize imodoka zabo zakoze impanuka cyane ariko ngo icyabiteraga ni ikibazo cy’imiterere yazo abashoferi bazitwaraga batari bamenyereye, gusa ubu ngo barifuza ko Abanyarwanda bahindura indorerwamo bareberamo RITCO bakumva ko ubu impanuka yaba ku modoka zabo ari nk’uko yaba ku bandi bose.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Gashyantare 2019 ubwo imodoka itwara abagenzi ya kompanyi ya RITCO yakoraga impanuka ubwo yajyaga i Rusizi, Polisi y’u Rwanda yaburiye iyi kompanyi igaragaza ko bakwiye gucunga neza ibijyanye n’imikorere yabo ishobora kuba ari intandaro y’impanuka nyinshi imodoka za RITCO zagiye zikora kuva yatangira gukora muri 2017.

Gahigana John, umuvugizi wa RITCO, yagiranye ikiganiro kirambuye n’ikinyamakuru Ukwezi yemera ko ubwo imodoka zabo zari zikigera mu Rwanda zakoze impanuka nyinshi ariko anahishura icyari kibyihishe inyuma. Yagize ati : "Ubu bwoko bw’izi modoka bwari bushya muri iki gihugu kandi izi bus zacu uburyo zitwarwa, zifite uburyo bwihariye. Ni ukuvuga ngo zikigera muri iki gihugu cyacu muri 2017 ari nabwo zatangiye gukoreshwa, habaye impanuka nyinshi. Mbere na mbere byaterwaga n’ubumenyi bucyeya mu kuzitwara, harimo uburyo bwo gufata feri ; igatishwa uburyo bakoresha icyo bita Retarder."

Akomeza agira ati : "Abashoferi benshi hano ntabwo bari babizi, kuburyo twashatse abantu baza kubigisha uburyo bwo kuzitwara. Muri 2017 twagize impanuka 7 zikomeye zanaguyemo abantu batandatu, mu by’ukuri urumva ko ari abantu benshi kandi na kompanyi imwe kugira impanuka zirindwi mu mwaka umwe, kiba ari ikintu gikomeye bikiyongeraho umubare wa bariya bantu bapfuye. Ariko byaterwaga n’uko bari bataramenya kuzikoresha ariko aho twashakiye abantu baza kubigisha byaragabanutse muri 2018 habaye impanuka eshatu..."

Gahigana John avuga ko abantu benshi bamaze kwishyiramo ko imodoka za RITCO zikora impanuka cyane nyamara ngo ni ukugendera ku bya mbere kuko ubu uko zakora impanuka ari nako izindi modoka zazikora. Asaba Abanyarwanda bose kudateshuka gukoresha izi modoka kuko n’ubuyobozi bwa RITCO budashobora kwemera kujya mu bihombo buterwa n’impanuka.

Muri iki kiganiro yavuze ku by’utugabanyamuvuguduko, iby’uko abashoferi baba batwara imodoka bananiwe cyangwa basinzira ndetse n’ibindi bitandukanye bijyanye n’imodoka za RITCO.

BIREBE BYOSE MURI IYI VIDEO HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA