AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

IWAWA bati ‘Dukubitwa inkoni ziruta imvura y’ amahindu, bamwe bahakura ubumuga’

IWAWA bati ‘Dukubitwa inkoni ziruta imvura y’ amahindu, bamwe bahakura ubumuga’
17-12-2019 saa 07:46' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7340 | Ibitekerezo

Abanyeshuri bagororerwa ku kirwa cya Iwawa kijyanwaho abakuwe mu buzererezi bavuga ko barembejwe n’ inkoni bakubitwa n’ abanyeshuri bagenzi babo ku itegeko ry’ abayobozi bigatuma bamwe muri bo bahakura ubumuga burimo ubudakira. Abahamugariye bagirwa inama yo kugana inkiko.

Mbuto Meshake ukomoka mu karere ka Rubavu wajyanywe Iwawa mu kwezi kwa 5/2018 afite ubumuga abaganga bamubwiye ko butazakira. Avuga ko inkoni yakubitiwe IWAWA arizo zamuteye ubwo bumuga.

Gusa raporo ya muganga yemeza ko ubumuga Mbuto afite yabukuye IWAWA nubwo itemeza ko yabutewe n’ inkoni yakubitiweyo.

Umwe mu bavuye Iwawa yabwiye Radio one ati “Inkoni zibayo, utarajyayo sinamwifuriza kujyayo”.

Bavuga ko habayo umuyobozi umeze nk’ umusirikare witwa RCM ubategeka kujya mu Kivu bakiyinika, bakazamukamo bakuruza inda bakubitwa.

Iki kibazo abanyeshuri bagororerwa Iwawa baherutse kukigeza ku Munyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage, Nyirarukundo Ignatienne ubwo yabasuraga mu mpera z’ icyumweru gishize.

Umwe muri abo banyeshuri yagize ati “Nyakubahwa Minisitiri, ubu undeba mpagaze hano n’ ikibando ntabwo ari ubusaza, ahangaha haba ikintu kitwa inkoni nyinshi cyane ziruta imvura y’ amahindu, ubu twicaye aha ngaha harimo abanyeshuri benshi bafite ibisare by’ inkoni. Tukiza dushyika hariya kuri marine tuhasanga abantu bitwango RP bahagarariwe na bamwe mu bayobozi bagakubita abantu nta kintu na kimwe bitayeho.”.

Yakomeje agira ati “Badukubita kuva marine,kugera mu rya kabiri, kuva mu rya kabiri kugera hano twicaye”.

Nyirarukundo yibajije niba umuntu yakubita abantu 3000, uyu munyeshuri ahita amurondorera urutonde rw’ abanyeshuri bafite sima bashyizweho no kwa mugana kubera kuvunagurwa n’ izo nkoni.

Ati “Abakubiswe hano banahaguruka bakaza bafite ibisima, abandi bari I Gisenyi(ku bitaro)”.

Umuyobozi w’ Ikigo cy’ igihugu cy’ igororamuco Bosenibamwe Aimé asa n’ ukingira ikibaba abayobozi bategeka abanyeshuri gukubita bagenzi babo agashyira ikosa kuri abo banyeshuri.

Yagize ati “Ibi by’ abanyeshuri bakoreshwa gukubita bagenzi babo bigomba gukosorwa bihagarare burundu. Uzabyongera ubwo uzajya Mageragere ntabwo waje hano kugira ngo bagukoreshe kugubita bagenzi bawe. Abayobozi bari hano Leta yarabizeye ni abahanga, unaniranye hari ubundi buryo bamugenza bitari ukumukubita ngo bamuvune igufwa, sibyo ?”.

Hashize iminsi mike uwayoboraga iki kigo atawe muri yombi we n’ abandi bayobozi babiri bakoranaga bakurikiranyweho kunyereza imitungo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA