Umugabo wo murenge wa Tumba mu karere ka Huye yitabiriye inteko rusange y’ abaturage yasinze agiye kubaza ikibazo ururimi rwanga kuva mu kanwa.
Iyi nteko y’ abaturage yabereye mu kagari ka Cyarwa kuri uyu wa Kabili tariki 16 Nyakanga 2019, yahujwe n’ ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge nk’ uko biteganyijwe mu cyumweru cya mbere cy’ ukwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi y’ u Rwanda mu baturage.
Mu mwanya wo kugeza ibibazo ku bayobozi, Majyambere Pascal, bahimba Gashoka, utuye umudugudu w’ Agahora yahawe umwanya ngo abaze ikibazo afite agiye kuvuga biranga kubera isindwe.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye niwe watahuye ko impamvu Majyambere kuvuga bimunaniye ari uko yasinze ahita amukura ku murongo ngo abatasinze bakomeze bibarize ibibazo byabo.
Karambizi, Umuyobozi w’ umudugudu uyu mugabo Majyambere atuyemo yavuze ko uyu mugabo afitanye ibibazo by’ amakimbirane n’ umugore we, ndetse ko amaze iminsi afungiye ibibazo by’ amakimbirane.
Yagize ati “Majyambere amaze iminsi afunze yafunguwe ejo. Ikibazo afite ni ikibazo cy’ amakimbirane afitanye n’ umugore barapfa imitungo. Umugore we nanyuze iwe ngo mubwire aze nsanga ntahari”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Tumba Migabo Vital yagize ati “Twavuganye ko nta muntu uzajya uza mu nteko y’ abaturage yasinze. Uyu ntiyasinze abaturage bati ‘yego’. Twavuze kenshi ko muri Tumba tudashaka abantu baza mu nteko basinze, tuge tubigenzura ibi bintu”.
Umushinjacyaha ku rwego rw’ akarere wari witabiriye iyi nama yibanze ku kurwanya ibiyobyabwenge yavuze ko ibiyobyabwenge birimo ibyiciro bitatu. Ibiyobyabwenge byo ku rwego ruhambaye birimo urumogi, Mugo, coaine, na heroine, Ibiyobyabwenge bikomeye birimo rwiziringa, n’ ibiyobyabwenge byoroheje birimo inzoga z’ inkorano, kanyaga, muriture.
Umushinjacyaha yibukije abaturage ko umuntu ufatanywe urumogi,Mugo, Cocaine na Heroine ahanisha igifungo cya burundu n’ ihazabu ya miliyoni kuva kuri 20 kugera kuri 30.
Yakomeje agira ati “Niba bagufatanye Kanyanga cyangwa Nyirantare, cyangwa Muriture uri kubicuruza igihano gitoya ni imyaka 7 kugera ku 10 y’ igifungo”.
Mu murenge wa Tumba ibiyobyabwenge bikunze kuhagaragara ni Nyirantare. Ubuyobozi bwasabye abaturage kureka kuzinywa abazicuruza bagahomba bakabireka.