AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Huye : Ikamyo yagwiriye abana bari bavuye ku ishuri babiri bamaze kwitaba Imana

Huye : Ikamyo yagwiriye abana bari bavuye ku ishuri babiri bamaze kwitaba Imana
14-02-2019 saa 20:10' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4138 | Ibitekerezo

Ikamyo ifite purake yo muri Tanzania yahirimye mu ikoni igwira abantu barimo abana bari bavuye ku ishuri, babiri bamaze kwitaba Imana abandi ikamyo iracyabari hejuru.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Gashyantare 2019, mu muhanda Huye-Kigali, mu Murenge wa Kinazi mu Kagari ka Gasaka.

Ni ikamyo ifite ibyangombwa byo muri Tanzania, umushoferi wari uyitwaye yakomeretse ajyanwa kuri Poste de sante ya Gitovu. Amakuru avuga ko yari ifite umuvuduko mwinshi, maze irenga umuhanda igusha urubavu, iryamira abantu bari bahagaze ku muhanda.

Kugeza ubu abantu babiri nibo bamaze kugaragara ko bitabye Imana hategerejwe imodoka iterura izindi kugira ngo kontineri yaguye hejuru y’ abantu ibakurweho.

Ababonye iyo mpanuka iba bavuga ko iyo kamyo ishobora kuba hari abandi bantu yagwiriye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA