AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Guhagarika imyigaragambyo muri Kiziba byakozwe kinyamwuga - IGP Gasana

Guhagarika imyigaragambyo muri Kiziba byakozwe kinyamwuga - IGP Gasana
30-03-2018 saa 10:08' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 5353 | Ibitekerezo

Umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Emmanuel Gasana yavuze ko n’ubwo hari abaguye mu myigaragambyo y’impunzi zo mu nkambi ya Kiziba abandi bakahakomerekera, ngo byashoboraga kuba bibi cyane hakaba hagwamo benshi ko ahubwo amahirwe ari uko polisi yakoze kinyamwuga mu rwego rwo guhosha imvururu zari zamaze gufata indi ntera.

Ibi Umuyobozi mukuru wa Polisi yabigarutseho mu kiganiro cya Police n’abafatanyabikorwa bayo kuri uyu wa Kane tariki 29 Werurwe 2018, mu kurebera hamwe uko umutekano wifashe mu mezi atatu ashize.

IGP Gasana yavuze ko impunzi za Kiziba zitwaye nabi cyane muri kiriya kibazo ko ndetse zari zifite imigambi mibisha, ku buryo iyo polisi itaba maso cyangwa ngo ikore kinyamwuga byari kuba bibi cyane.

Yavuze ko nta munyarwanda cyangwa undi wese utuye mu Rwanda wemerewe gukora ibyo yishakiye binyuranyije n’amategeko igihugu kigenderaho, cyangwa se bibangamira umudendezo w’abanyagihugu ngo areberwe.

Yagize ati “Kimwe n‘abandi banyarwanda nta wemerewe gukora ibinyuranye n’amategeko y’igihugu noneho ngo bigere n’aho ufata ibikoresho bitandukanye byo kugufasha kurwanya inzego z’umutekano ngo ugende ukore ibyo ushaka gukora.”

Yavuze ko impunzi zitwaye nabi cyane ndetse ko zari zigometse zinafite ibikoresho binyuranye ku buryo zari ziteguye kurwana no kuba zagirira nabi inzego zishinzwe umutekano. Yanashimangiye ko imbaraga zakoreshejwe zo guhosha izi mpunzi zari zikwiye ngo kuko iyo zidakoreshwa byashobokaga ko hari kugwa abantu benshi cyane.

Ati “Bagiye ku biro bya HCR bagota inzu, ibikorwa byose birahagarara, ibyo rero byarabaye ku manywa y’ihangu, inzego z’ibanze zirabaganiriza banga kumva,b irumvikana ko bari bigometse, birumvikana ko bakoze ibinyuranyije n’amategeko kandi noneho bafite n’ibikoresho byo kumva ko baba barwana cyangwa se uwariwe wese wabegera yaba yagira ikibazo. Twe abapolisi baradukomeraga bikomeye cyane.”

Yavuze ko hari igihe cyageze zimwe mu nsoresore zo muri izi mpunzi zishaka gufata abapolisi ngo babanyage imbunda, ndetse banatangira kubatera ibyuma n’amabuye ariko polisi igerageza gukoresha ubumenyi n’ubunyamwuga mu guhosha izo mvururu.

Yagize ati “Kuri uwo munsi byararenze, bigera aho bashaka gufata polisi ngo bazinyage imbunda, ibyo ni ibintu byabaye ku manywa, byabaye bose babireba.Iyo hataba ubushobozi n’ubunyamwuga bwa polisi yacu ngo bagerageze kubyirinda byari kuba bibi kurushaho.”

Izi mvururu zaguyemo impunzi 11 abandi barimo n’abapolisi barakomereka.Abantu bamwe bakunze kumvikana banenga ikoreshwa ry’imbaraga zakoreshejwe kuri ziriya mpunzi, bakavuga ko abashinzwe umutekano bari gukoresha ubundi buryo bushoboka bwo kubatatanya.

Mu kiganiro n’abafatanyabikorwa mu by’umutekano


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA