Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu mu mudugudu w’impuhwe, mu kagari ka Gacyamo mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge, abajura bibasiye urugo rw’uwitwa Gasasira Gaspard bapfumura inzu barabiba bikomeye.
Ubu bujura si aha gusa bugaragaye muri aka kagari, kuko mu minsi ishize humvikanye abantu benshi bataka ubujura busa nk’ubu dore ko nta muturage ugisinzira kuko basigaye bararana ubwoba bw’uko abajura babasanga mu mazu yabo. Abaturage bo muri aka gace kandi bagaragaza impungenge zikomeye z’uko bizagera igihe bakajya banabicira mu mazu yabo mu gihe bagezemo bakabura icyo batwara.
Umwe mu baturage utuye muri aka gace witwa Ndayambaje Jean De Dieu, yatangarije Ikinyamakuru Ukwezi.com ko ubu bujura buri kugenda bufata indi ntera kuko ngo no kumanywa bibwa kandi ngo bigeze n’aho bacungira abantu mu nzira bakabashikuza amatelefoni n’udukapu two mu ntoki. Abaturage bose babashije kuvugana n’umunyamakuru w’ikinyamakuru Ukwezi.Com bashyize mu majwi abanyerondo ngo ko baba bagira uruhare muri ubu bujura.
Umwe mu baturage utashatse ko tugaragaza amazina ye yagize ati : “Twebwe tubona nta mutekano ducungirwa…nawe se usanga abitwa abanyerondo baba bibereye ahantu hamwe rimwe na rimwe barimo kwinywera inzoga n’amatabi, nyamara nabo ntabwo tubashira amakenga kuko tubona baba bakorana n’abajura batwiba.”
Ndahiro Christopher ushinzwe umutekano muri aka Kagari ka Gacyamo yatangarije Ukwezi.com ko ubu bujura buterwa n’insoresore z’imburamukoro zirirwa zizerera mu duce twa Biryogo, California (Mu Gitega ) ndetse n’uduce tumwe na tumwe twa Rwezamenyo.
Ku kibazo cy’uko abanyerondo baba bagira uruhare muri ubu bujura, Ndahiro yavuze ko ibi atari byo kuko abacungira abaturage umutekano baba bavuka muri aka kagari kandi ko abaturage baba babaziho ubunyangamugayo.
Yagize ati : ”Oya rwose sibyo abanyerondo bacu sibo bakora ubwo bujura kuko tuba tubazi ikindi kandi natwe tuba turi kumwe nabo rimwe na rimwe tugenzura imikorere yabo. Ni inyangamugayo turabazi”
Gusa uyu muyobozi ushinzwe umutekano muri aka kagari atanga icyizere ku mutekano w’abaturage be kuko ngo umurenge uri gukoresha uko ushoboye mu kuwunoza.Yanavuze kandi ko ubujura muri uyu murenge wabo burimo kugabanuka ugereranyije n’uko byahoze mu myaka yashize.