Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2019 umusore witwa Dusengimana Deo w’imyaka 31 yarasiwe ku rugo rw’umuturage yari yagiye kwiba ruherereye mu kagali ka Musezero Umurenge wa Gisozi ahita apfa. Uyu musore ngo yarashwe ubwo yashakaga kurwanya polisi yari imuguye gitumo.
Dusengimana warashwe agahita apfa, yari kumwe n’itsinda ry’abandi basore bari bafatanyije ubujura, bo bakaba bahise batoroka ubwo bumvaga polisi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Niragire Theophile yahamirije Ukwezi iby’iyi nkuru, avuga ko uyu Dusengimana yarashwe ubwo yashakaga kurwanya polisi akoresheje umuhoro yari asohokanye mu nzu barimo kwiba.
Yagize ati “Mu ma saha ya saa cyenda z’igitondo, nibwo twatabajwe tubwirwa ko hari umujura umaze kuraswa. Gusa n’ubwo ari umwe warashwe, ryari itsinda ry’abajura bagiye kwiba urugo ruri mu mudugudu wa Byimana mu Kagali ka Musezero mu murenge wa Gisozi ubwo nyir’urugo (umugabo) atari yaraye iwe kuko yari mu butumwa bw’akazi mu ntara.”
Yakomeje avuga ko umugore yumvise barimo kumucukuriraho inzu, agerageza gutabaza polisi akoresheje telefoni, ihageze bamwe bariruka uwari imbere mu nzu asohoka ashaka kuyirwanya.
Ati “Umudamu yumvise bari gucukura, akora igikorwa cy’ubutwari abimenyesha polisi mu ibanga arayiyobora neza, maze baraza bahageze abari basohotse hanze bahita biruka, uwari mu nzu asohokera mu mwobo bari bacukuye afite umuhoro ashaka gutema abari batabaye, bahita bamurasa agwa aho ngaho.”
Dusengimana Deo abaye uwa gatatu urasiwe muri aka kagari ka Musezero agahita ahasiga ubuzima mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa. Aba basore bose bagiye baraswa bafatiwe mu cyuho cy’ubujura.
Tariki 7 uku kwezi nibwo muri aka kagali ka Musezero harasiwe umusore washinjwaga kwiba abazungu abashikuje ibyabo akiruka (yari kuri moto), tariki ya 14 uku kwezi nabwo muri Musezero harasirwa undi musore wari umaze gucukura inzu y’umuturage mu ijoro.