AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gisagara : Umwana w’imyaka 14 yishe undi w’imyaka 4 amutemye

Gisagara : Umwana w’imyaka 14 yishe undi w’imyaka 4 amutemye
1er-11-2016 saa 16:22' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 10019 | Ibitekerezo

CIP André Hakizimana, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo

Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2016, mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara mu Majyepfo y’u Rwanda, umwana w’imyaka 14 y’amavuko yishe umwana mugenzi we w’imyaka 4 akoresheje isuka, ahita acika ariko baza kumugarura mu rugo.

CIP André Hakizimana, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko umwana w’umuhungu w’imyaka 14 witwa Ndayisaba Daniel, yishe mugenzi we w’umukobwa w’imyaka 4 witwa Uwizeyimana Clarisse akoresheje isuka.

Ibi byabereye mu mudugudu witwa Ruhuha mu kagari kitwa Akaboti mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo. CIP André Hakizimana avuga ko bigaragara ko abana bakinaga, uyu mukuru akaza kwica mugenzi we ariko atabishaka.

CIP André Hakizimana ati : "Bari barimo gukina noneho aza kumukubita isuka mu mutwe, kwakundi abana basimbagurika biruka, uwo mwana yazamuye isuka agiye kuyikubita hasi asanga akandi kana kaciye munsi ye ayigakubita mu mutwe bahita bakajyana mu kigo nderabuzima cya Kansi ariko gahita gashiramo umwuka. Ariko mu by’ukuri ntabwo yayimukubise abishaka, ntiyabikoranye ubugome."

Uwo mwana amaze kubona akubise isuka mugenzi we, yahise yiruka ashaka aho yahungira ariko nyuma abantu baza kumugarura, ubu akaba yasubijwe mu muryango mu gihe iperereza rikomeje, cyane ko amategeko ateganya ko ashobora gukurikiranwa adafunzwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA