Inzego z’umutekano zataye muri yombi umugabo wo mu murenge wa Musha mu karere ka Gisagara wagaragaye mu mashusho akubitira mu ruhame umugore we imbere y’abana n’abantu bakuru.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Kamena 2020, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amashusho y’umugore akubitwa n’umugabo we witwa Munyaneza.
Uwafashe aya mashusho avuga ko byabaye ku wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi mu masaha y’umugoroba. Muri video umugore yumvikana abwira uwafashe amashusho ngo nafotore.
Uyu mugore wakubiswe avuga ko icyo uyu mugabo yamukubitiraga ari amafaranga 500 y’urukwavu rw’umwana we. Ngo urukwavu rw’umwana we w’imyaka irindwi ruherutse gupfa bararurya, none ngo uyu mugabo yamukubitaga avuga ngo niyishyure uyu mwana amafaranga y’urukwavu rwe yatetse kandi bararusangiye bose.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha Jérôme Tumusifu aganira na UKWEZI yavuze ko uyu mugabo asanzwe ari igihazi ngo bakeka ko ariyo mpamvu abaturage batatabaye amakuru kuri iki kibazo.
Yagize ati "Tumaze umwanya tuhavuye, twamushikirije ubugenzacyaha, ahubwo n’impamvu twibazaga abaturage batatabaye bavuga ko yari asanzwe ari mu bihazi. Ngo iyo agize umujinya asohokana umupanga nicyo cyatumye badatabara, ariko mu by’ukuri ririya ni ihohoterwa rigaragarira buri wese".
Uyu mugabo Munyaneza yigeze gufungwa imyaka 12 akurikiranyweho icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi. Uyu mugore wakubiswe avuga ko uyu mugabo atari ubwa mbere yari amukubise, ibi bikanashimangirwa n’abaturanyi babo bavuga ko uyu mugabo yajyaga akingirana uyu mugore akamukubitira mu nzu.
Tumusifu avuga ko ubutumwa bagenera abaturage ari uko bajya batanga amakuru igihe cyose babonye ikibazo nk’iki cy’ihohoterwa ryo mu ngo kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Amashusho y’uyu mugabo akubita umugore akimara gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’umurenge, Dasso, na polisi bahise bajya mu rugo rw’uyu mugabo ahita atabwa muri yombi.
Harya ubu ngo abana bazagira uburere n'ibi bibakorerwa imbere koko ? @GisagaraDistr murebe neza ikibazo cy'ihohoterwa ryo mungo gikomeje gufata intera mu mudugudu wa Kibirizi, ho mu kagari ka Kimana mu murenge wa Musha. @RIB_Rw @Rwandapolice @RwandaSouth @NCCRwanda @IngabireIm pic.twitter.com/rvAz3Nd07O
— Clementine U. (@Clema2019) June 1, 2020
Uyu mugore avuga ko iki kibazo cy’ihohoterwa yakorerwaga yakigejeje ku muyobozi w’umudugudu ntiyagira icyo amufasha ahubwo amusaba gusubira mu rugo.
Mu gihe iperereza kuri iki kibazo rikomeje uyu mugabo yatawe muri yombi, afungiye kuri sitasiyo ya polisi mu murenge wa Save.
Munyaneza n’uyu mugore bafitanye abana babiri, gusa ntabwo basezeranye imbere y’amategeko. Batuye mu mugudugudu wa Kibilizi, Akagari ka Kimana mu murenge wa Musha.