Umwarimu wo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore mu kagari ka Simbwa yatawe muri yombi na Police y’ u Rwanda akekwaho gutera inda umwana w’umukobwa w’ imyaka 17.
Uyu murezi yafashwe tariki 2 Gashyantare 2019 ubwo bamusanganaga uyu mwana aho acumbika mu mudugudu wa Kibondo I mu kagari ka Simbwa mu murenge wa Kabarore.
Uyu munyeshurikazi twashimye kudatangaza amazina ye ku mpamvu z’ umutekano w’ abana we wiga i Nyamata mu karere ka Bugesera.
Uyu mwarimu w’ imyaka 30 yigisha kuri GS KIBONDO akaba yahise ashyikirizwa Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera mu murenge wa Kabarore naho uyu mwana we bakaba bamujyanye ku bitaro bya Kiziguro ngo asuzumwe doreko bivugwako yaba atwite inda y’amezi 6.
Amakuru agera k’ UKWEZI aravuga ko uyu mukobwa yamenye ko atwite agahamagara mwarimu abimumenyesha, undi akamusaba kumusanga bakibanira. Uyu mukobwa yari amaze igihe kirenga icyumweru abana n’ uyu mwarimu ndetse n’ ishuri yasaga n’ uwaritaye kuko ataherukaga kujya kwiga.
Charles NTIRENGANYA