AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gasabo : Aravugwaho kwica abasore bamubenze, ngo yakoze urutonde rwabo

Gasabo : Aravugwaho kwica abasore bamubenze, ngo yakoze urutonde rwabo
28-01-2020 saa 07:43' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 12921 | Ibitekerezo

Mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo hari umukobwa ushinjwa n’abaturage ko ari kwica aroze abasore bose bamubenze ndetse ngo yakoze urutonde rw’abagera ku 10 agomba kwivugana.

Mu kagali ka Rudashya mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo haravugwa impfu z’urukurikirane z’abantu bapfa mu buryo budasobanutse, bikaba bivuga ko bashobora kuba barimo kuzira uburozi.

Abatuye muri ako gace bavuga ko mu byumweru bibiri gusa ngo hari hamaze gupfa abantu barindwi, barimo abasore batanu, umukobwa umwe n’umugore umwe.
Izo mpfu bavuga zidasobanutse ngo zirimo kwibasira urubyibyuruko cyane cyane urw’abasore.Aba baturage bavuga ko hari umukobwa ushobora kuba abyihishe inyuma kuko ngo uwanze gukundana nawe ngo ahita umuroga akamwica.

KIMONYO Martin utuye mudugudu wa Kinyaga mu kagari ka Rudashya avuga ko umuhungu we w’imyaka 26 nawe aherutse kwitaba Imana nyuma yuko uwo mukobwa amubwiye ko umuhungu we yamwanze.

Abatuye muri ako gace bavuga ko uwo mukobwa ukomeje kwibasira urubyiruko rw’abasore ngo yakoze urutonde rw’abasore bagera ku 10 ngo azahitana muri ubwo buryo. Ni ibintu urubyiruko ruvuga ko rwatewe ubwoba na byo kuko harimo n’abatagisohoka mu nzu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndera KAYIHURA Felix yatangarije TV na Radio One ko ayo makuru na we yamugezeho ndetse ngo afatanyije n’inzego zishinzwe umutekano barimo kureba uko babikurikirana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA