Ibyumba bitandatu n’ ibikoresho by’ abanyeshuri b’ abakobwa bo mu Ishuri ry’ imyuga n’ ubumenyi ngiro Nyanza TVET School byafashwe n’ inkongi abakobwa bashakirwa ahandi barara agaciro k’ ibyangiritse karacyabarurwa.
Uyu muriro wadutse muri iri shuri mu masaha abanyeshuri bari bagiye kuruhuka. Mbere y’ uko rifatwa n’ inkongi umuriro wagendaga wongera ugaruka nk’ uko Umuyobozi w’ iri shuri yabitangarije ukwezi.
Yavuze ko buri cyumba kiraramo abana 12 ibyumba byahiye akaba ari 6 ariko ngo inzego z’ umutekano zabatabaye zibasha kuzimya iyo nkongi.
Yagize ati “Hari block eshatu, block yo hagati kuko ni etage icyumba kimwe nicyo cyabanje gufatwa kubera ikibazo cy’ umuriro wagendaga wongera ugaruka. Noneho icyumba kimwe gifashwe gihita gifatisha n’ ibindi kubera sisiteme ya parafo. Twahise dutabaza inzego z’ umutekano abana twabaraje mu yindi dortoire”}
Iri shuri ngo ryari risanzwe rifite indi dortoire y’ abakobwa idakoreshwa, rifite na matela zidakoreshwa nibyo byifashishijwe kugirango abakobwa babone aho barara.
Muri iki gitondo ubuyobozi bw’ iri shuri buzindukiye mu kubarura ibyangiritse kugira ngo babone uko basaba ubufasha.
Ibyangiritse ni inzu n’ ibikoresho by’ abanyeshuri 72 bo mu byumba byafashwe n’ inkongi.
Nyanza TVET Shool ni ishuri ryigamo abakobwa ku kigero cya 70%. Umwaka ushize umunyeshuri wa Nyanza TVET Shool witwa Alain-Pierre Izere niwe wabaye uwa kabiri mu gutsinda neza ikizami cya Leta mu biga imyunga n’ ubumenyi ngiro. Uyu munyeshuri yize mechanical engineering.