AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Dore imyirondoro y’ abanyamasengesho 5 bapfiriye mu buvumo I Nyamagabe

Dore imyirondoro y’ abanyamasengesho 5 bapfiriye mu buvumo I Nyamagabe
6-03-2020 saa 10:53' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 9698 | Ibitekerezo

Ahagana saa cyenda n’ igice nibwo abaturage 11 bagiye gusengera mu buvumo buri mu Karere ka Nyamagabe, umurenge wa Cyanika, Akagari Gitega, Umudugudu Kamuhunga, hanyuma mvura iragwa amazi y’umugezi wa Rukondo abasangamo ababashije gusohokamo ni abantu 6, abandi 5 baburirwa irengero aribo :

1. Munyengabe Anastase w’ imyaka 25 mu kagari ka Bwera mu murenge wa Kirambi
2. Havugimana Jean Laurent w’ imyaka 35 wo mu kagari ka Murende ka Kirambi
3. Mukeshimana Jeannette w’ imyaka 24 wo mu kagari ka Gasharu , umurenge Kirambi wari uhetse umwana witwa 4. Irakoze Donna Bella na
5. Mukamazera Verediane w’ imyaka 75 wo mu kagari ka Murende umurenge wa Kirambi.

Uwitwa Callixte (andi mazina ye ntaramenyekana) nawe wo mu mudugudu wa Murende yakuwemo ameze nabi cyane ahita ajya kuvurizwa kuri kigo nderabuzima cya Cyanika.

Abavuyemo ari bazima

1. Mukankusi Francine, w’imyaka 18 wo mu mudugudu wa Jarama, Akagari ka Kirambi.

2. Dusingizimana Donatille, w’imyaka 21, umudugudu wa Busenyeye akagari ka Kirambi.

3. Uwizeyimana Seraphine, imyaka 21 umudugudu wa Mwezi akagari ka Kirambi

4. Hakizimana Theogene, imyaka 23 umudugudu wa Gasiza akagari ka Kirambi,

5. Mujyambere Callixte, Umudugudu wa Murende, akagari ka Kirambi , uyu yagiye kuvurizwa CS cyanika, ngo ubu ameze neza.

6. Niyigaba Emmanuel, Umudugudu wa Bigazi akagari ka Nyanzoga umurenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA