Kuwa Gatanu tariki 3 Kamena 2016, umusirikare mukuru mu gisirikare cy’u Rwanda, Colonel Willy Bagabe, yitabye Imana aguye mu bitaro byo mu gihugu cy’u Buhinde.
Amakuru y’urupfu rwa Col. Willy Bagabe, yatangiye kuvugwa cyane kuri uyu wa Gatandatu ariko ntibyagombaga guhita bitangazwa mu binyamakuru umuryango wa nyakwigendera utaramenyeshwa iby’iyi nkuru y’akababaro.
Col. Willy Bagabe, yatabarukiye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari amaze iminsi agiye kwivuriza, akaba yarazize uburwayi. Kugeza ubu umurambo we nturagezwa mu Rwanda kugirango ashyingurwe mu gihugu cye.
Family of late col BAGABE just to say be very strong coz this world is not ours he has departed and he has left legacy which will never be forgotten
RIP COL Willy
was a friend of many ..