Col Nizeyimana Marc wari uzwi ku izina rya Col Masambaka Marc yahamije ko uwari Umuyobozi w’umutwe w’Inyeshyamba wa FLN, Wilson Irategeka yishwe mu bitero byagabwe kuri uyu mutwe mu mpera z’umwaka ushize.
Uyu musirikare yari umwe mu basirikare bari bayoboye abarwanyi b’Umutwe wa FLN, watawe muri yombi n’ingabo za Congo agashyikirizwa u Rwanda, baza kwerekwa itangazamakuru mu mpera z’icyumweru gishize.
Col Masambaka yabwiye itangazamakuru ko yari komanda w’ingabo ndetse ngo yari ayoboye abarwanyi bose bari bahari ubwo Irategeka yapfaga. Ngo umwaka ushize, ingabo za RDC zatangiye kubagabaho ibitero aho yari ari n’ingabo zigera kuri 600 mu gace ka Kalehe.
Muri Mutarama uyu mwaka nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko abarwanyi 100 b’umutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baguye mu mutego w’umutwe udasanzwe w’igisirikare kidasanzwe cy’ingabo z’igihugu witwa Hibou Tastes Force muri teritwari ya Luindi iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Aya makuru yavugaga ko aba barwanyi bahanganye na Hibou amasaha agera kuri ane, mu rusaku rw’amasasu y’imbunda ziremereye tariki ya 15 Mutarama 2020 nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Ntabwo hahise hatangazwa umubare uhamye w’abaguye muri uru rugamba gusa amakuru yavugaga ko rwaguyemo abarwanyi ba FLN bagera kuri 20 harimo n’uwari Komanda wabo mukuru, Gen. Wilson Irategeka.
Bivugwa ko aba barwanyi uko ari 100 bari mu rugendo bashaka gusanga bagenzi babo bari mu birindiro bya FLN, bimwe biri mu gace ka Lulima muri Fizi, ho muri Kivu y’Amajyepfo.
Col Nizeyimana asobanura uko Gen Irategeka yishwe n’ingabo za Congo
Muri ibyo bitero, ntabwo azi neza umubare w’abapfuye, nta nubwo azi abasigaye gusa bamwe mu bari abasirikare bakuru bapfuye bo ngo arabazi.
Ati “Mu bapfuye harimo Lt Gen Irategeka Wilson ariko witwa Ndagijimana Laurent wategekaga CNRD-Ubwiyunge wapfuye ku itariki 21 Ukuboza tugeze ahitwa i Kasese. Harimo Brig Gen witwa Shemeki Shaban wapfuye ku itariki ya munani, hakaba n’umu-Colonel witwa Festus n’abandi basirikare basanzwe.”
Uyu Shemeki Shaban yari azwi nka Kagabo Patrick, niwe wari ushinzwe ingabo muri FLN. Muhawenimana Théogène uzwi nka ‘Festus’ wari ufite ipeti rya Colonel yari ashinzwe kurinda Icyicaro gikuru cya FLN. Urupfu rwe rwakurikiye urwa Gen Jean Pierre Gaseni wishwe ku wa 30 Ugushyingo 2019.
Nizeyimana avuga ko ariwe wari uyoboye abarwanyi bose bari muri ako gace. Ngo ubwo urugamba rwari ruhinanye, yabonye abasirikare bagize ubwoba, afata iya mbere kugira ngo abatinyure kugira ngo bakomeze inzira.
Mu nzira zabo ngo hari imbogamizi ebyiri kuko bagombaga kwambuka umugezi n’umuhanda.
Ati “Ubwo njye maze kwambuka umuhanda, amasasu yatangiye kuvugira inyuma maze kwambuka ikiraro. Muri ayo masasu [Irategeka] yakomeretse mu kibero cy’ibumoso arava cyane arapfa.”
Col Nizeyimana asobanura uko Gen Irategeka yishwe n’ingabo za Congo