AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Byamungu wakoraga muri BRD n’ abana be 4 bapfiriye mu mpanuka muri Uganda

Byamungu wakoraga muri BRD n’ abana be 4 bapfiriye mu mpanuka muri Uganda
31-12-2018 saa 10:08' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 18709 | Ibitekerezo

Impanuka y’ imodoka yaraye ibereye mu karere ka Lwengo mu muhanda Masaka Mbarara yaguyemo Abanyarwanda batanu bo mu muryango umwe nk’ uko byatangajwe n’ umuryango wa banyakwigendera.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha y’ umuroroba kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018. Nk’ uko Ukwezi.rw twabitangarijwe na mwishywa wa Byamungu Livingstone wari ushinzwe ishoramari muri RDB ngo imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe mu bitaro ariko harimo gushakwa uko yagezwa mu Rwanda.

Umugore wa Byamungu n’ umushoferi wari ubatwaye bo ntabwo bapfuye barimo kwitabwaho n’ abaganga.

Abana b’ uyu muryango bapfuye harimo abana babiri b’ impanga. Uyu muryango muri uyu mwaka wa 2018 wari wapfushije umwana w’ umukobwa wari imfura UWASE Charite.

Byamungu Livingstone yari agiye muri Uganda gusura umukecuru we umaze iminsi arwaye. Yari yajyanye n’ abuzukuru ngo basuhuze nyirakuru.

Madamu wa Nyakwigendera

Aba ni bamwe mu bana bitabye Imana muri iyi mpanuka


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA