Mu masaha y’umugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2019, impanuka ikomeye yabereye mu murenge wa Cyanika wo mu karere ka Burera mu Majyaruguru y’u Rwanda, yahitanye ubuzima bw’umushoferi wari utwaye imodoka yambaye ibirango byo mu gihugu cya Uganda cyane ko yari asanzwe ari umuturage uturiye umupaka.
Nk’uko ababonye iyi mpanuka babitangarije ikinyamakuru Ukwezi, umugabo witwa Kabatsi Potien usanzwe afite ibikorwa by’ubucuruzi hafi y’umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, niwe waguye muri iyi mpanuka bikekwa ko yatewe n’umuvuduko ukabije watumye uyu mugabo arenza imodoka ye umuhanda.
Iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Nkiriza, akagali ka Kabyiniro mu murenge wa Cyanika muri aka karere ka BURERA. Iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Corona ifite ibirango byo muri Uganda (Plaque) UAS553V yavaga i Musanze yerekeza ku mupaka wa Cyanika itwawe na KABATSI Potien w’imyaka 50, igeze aho twavuze haruguru irenga umuhanda igonga igiti mu buryo bukomeye.
Uyu Kabatsi Potien yakomeretse bikomeye ndetse uburyo imodoka yari atwaye yangiritse bigaragaza ubukana bw’iyi mpanuka. Nyuma yo gukomereka yahise ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri biri mu karere ka Musanze ariko nyuma y’akanya gato ahita ashiramo umwuka. Ababonye iyi mpanuka iba bavuga ko uyu nyakwigendera yari atwaye imodoka n’umuvuduko mwinshi cyane.
Iyi modoka yagonze igiti mu buryo bigaragara ko yihutaga cyane