AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bugesera : Abaturage barembejwe n’Abanyerondo babakubita, hari uwo bari bagiye kumena ijisho

Bugesera : Abaturage barembejwe n’Abanyerondo babakubita, hari uwo bari bagiye kumena ijisho
5-03-2022 saa 06:18' | By Uwamahoro Bertha | Yasomwe n'abantu 1133 | Ibitekerezo

Abaturage bo mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera bavuga ko babangamiwe bikomeye n’abakora irondo ry’umwuga bakomeje kubahohotera babakubita.

Bamwe muri aba baturage bashyira mu majwi Abanyerondo barimo uwitwa Nteziryayo Claude, bivugwa ko yakubise umuturage witwa Mukamanzi Marie Gorette.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Mukamanzi yavuze ko uyu Nteziryayo yamukubise akamukomeretsa ijisho aho ngo yari agambiriye kumutera ubumuga.

Yagize ati “Nakubiswe n’umunyerondo witwa Nteziryayo Claude, ubwo twahuraga yafashe abatwara amagare arimo abaka amafaranga.”

Yakomeje agira ati “Icyo gihe nabajije impamvu abo banyonzi bafashwe, ngira ngo ngire icyo mbafasha ,uwo Munyerondo yahise ankubita inkoni mu jisho, kugeze rihumye.”

Ayingeneye Françoise, utuye mu Murenge wa Gashora nawe yemeza ko uyu mugore yakubiswe n’uyu Munyerondo witwa Nteziryayo.

Ati “Dufite ikibazo cy’Abanyerondo hano baduhohotera ba kadukubita kandi abayobozi bacu ntibagire icyo babikoraho, uyu mugenzi wacu yakubiswe n’Umunyerondo kandi yamwangirije ijisho bikomeye.”

Yakomeje agira ati “Turasaba ko ubuyobozi bwajya buhana aba Banyerondo bakoresha nabi ububasha baba bahawe mu kazi kabo ahubwo bagahanisha ibihano bigenewe umuturage wakosheje.”

Undi muturage witwa Niyitegeka Ancille yagize ati “Uyu mugenzi wacu yararenganye kandi siwe wenyine kuko nanjye narakubiswe na bandi benshi barakubitwa uko bukeye n’uko bwije. Mbese byabaye nk’ umuco gukubita, aho bigeze tumaze kurambirwa ubuyobozi bwadufasha bukadukemurira iki kibazo”.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora, Rurangwa Fred,yavuze ko ubuyobozi bwamaze kumenya iki kibazo cy’abaturage bakubitwa n’Abanyerondo.

Ubwo twavuganaga ku murongo wa telefone yagize ati “Ikibazo cy’uyu muturage ndakizi koko yakubiswe n’Umunyerondo witwa Nteziryayo Claude.”

Gitifu Rurangwa yongeyeho ko hazarebwa ubushobozi bw’umurenge ufite hakarebwa ko hari icyo yafashwa akivuza ijisho rye ryangiritse.

Ku rundi ruhande ariko Mukamanzi avuga ko ikibazo cye yakigejeje kuri Sitasiyo y’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rufunga uriya Munyerondo ariko nyuma aza gufungurwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA